mardi 5 mai 2009

Depuis quand tous les hutus et tous les exilés sont-ils devenus des génocidaires et des négationnistes?

Wiriwe Dr Emmanuel Mwiseneza,

Uragira uti:


1. « Ese ntabwo ufite amaso yo kubona ko usigaye wenyine muri propagande anti-hutu d'abord et par ricochet anti-exilés, anti-opposants réels ou supposé? »

Depuis quand, cher ami, tous les hutus et tous les exilés sont-ils devenus des génocidaires et des négationnistes? Urabage wifashe, kuko gushaka gusiga icyaha toute une communauté itabigusabye ntabwo bigihanagura! Aha unyibukije abajenosideri bamwe bavuga ko abahutu bose bagomba gusaba imbabazi ku cyaha bakoze, kandi icyaha ari gatozi kuri buri muntu!

2. « Na Sebasoni yarakwihoreye ntagishyigikira amahomvu yawe, il se contente de te brieffer en "catimini", ubundi akakohereza ku rugamba ngo ujye kuvuga wihishe inyuma ya pseudonyme, ibyo umuntu responsable agissant à découvert atatinyuka kuvuga ».

Cyo re! Noneho musigaye muvuga ibinyoma maze mukivuguruza! Rimwe muti nkorana na Sebasoni, ndetse ndanabihemberwa, ubundi muti biragaragara ko Sebasoni atagishyigikira ibyo nandika! De un, nta approbation y’umuntu n’umwe nkeneye kugirango nandike ibyo nadika ; de deux, ni hehe wasomye Sebasoni yandika ko adashyigikiye ibyo nandika ? Usigaye se warabaye umuvugizi we ntitubimenye ?

3. « Naho kumbwira ngo ninkwereke interuro wavuzemo biriya ni ukunsetsa. Ningombwa se ko ubivuga uko nabivuze kugirango ube wavuze la même chose, ntagihe cyo guta mfite, wowe ugifite subira mubiganiro twagiranye kuri génocide rwandais urabibonamo ».

Urakoze cyane kwiyemerera, mu magambo yawe, ko biriya wavuze ari ibinyoma untwerera ntigeze nandika, kugeza n’aho wemera ko udashobora kubibona muri archives zawe.


Ugire umunsi mwiza.



Rwemalika Théoneste

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire