mardi 26 mai 2009

Une Allemande ambassadeur du Rwanda en Allemagne ?

Wiriwe Madamu Murebwayire Agnès ?



Uragira uti :





1. « aho bigeze ahubwo abahagararira igihugu cyacu, mu nzego izo ali zo zose kandi, bali bakwiye gufatwa kimwe, u Rwanda rugahitamo gushinga bene iyo milimo abafite ubwenegihugu cya rwo gusa cg se abiyemeje gusubiza ubw'ibindi bihugu ».





Madamu Murebwayire, mbere na mbere ndagira ngo nkumenyeshe ko icyo kibazo kitareba Madamu Christine Nkulikiyinka, kuko nta bwenegihugu bw’ubudage afite. Nagirango nkumenyeshe kandi, ko byaba ari contradictoire ngo igihugu cyemere ubwenegihugu bwinshi, ariko ababufite kibabuze gukora imirimo ya Leta. N’ikimenyimenyi ndetse nta gihugu na kimwe kiri muri iyo cas, kuko icyaba cyifuza ko abagihagarariye batagira ubwenegihugu bundi, icyo gihe gishyiraho code de la nationalité itemera double nationalité.



Mbese ubundi aho wari uzi ko le Chef de Cabinet wa Perezida Barack Obama, Ron Emmanuel, afite n’ubwenegihugu bya Isiraheri, ndetse akaba yari n’umusirikari muri Tsahal ?





2. « Ejobundi batubwiraga ko Vigitoriya Ingabire uriho yiyamamariza kuzadutwara mu minsi ili imbere ngo yagiye gusaba passport y'u Rwanda ngo kuko kuba perezida bisaba kuba uli umunyarwanda gusa, ndibaza nti kuki perezida gusa, ntibigere no kuli ministre, ambassadeur n'abajyanama n'abanyamabanga (ba maneko) be, ndetse n'umuntu ukuriye ikigo runaka gikomeye, bityo bityo? »





Ibyo uvuze aha ntabwo ari byo. Ntabwo Madamu Victoire Ingabire yagiye kwaka pasiporo nyarwanda « kuko kuba perezida bisaba kuba uli umunyarwanda gusa ». Iyo pasiporo ni uburenganzira bwe aheshwa n’ubwenegihugu bwe bw’ubunyarwanda. Ingabire rero akaba atarigeze na rimwe atakaza ubwenegihugu bwe, kuko ingingo ya 7 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko ntawe ushobora kuvutswa ubwenegihugu bwe bw’inkomoko.





3. « Ibi kandi byanyibukije (sinzi n'uwo mbonye yabikomojeho) ko muli Rwanda house higeze umujyanama wajyaga atubwira tugiye gufata visa (yali ataramenya ko ama euros tugura visa yinjira mw'isanduku yabo kandi ko afite akamaro)ngo tujye duhaguruka ino tugendeye kuli passport y'u Rwanda, tugaruke twitwaje iy'ababiligi, kandi nyamara n'ababiligi baguhaye iyo passport bakwibutsa ko iyo ugeze mu Rwanda (cg ahandi) ugomba kujya kwiyandikisha ngo bamenye ko uli muli ubwo bwatsi ».





Madamu Murebwayire, ntabwo kuba viza zinjiza amafaranga mu gihugu ari byo byatuma abadiporomate bo muri za Ambasade z’u Rwanda badasobanurira abanyarwanda bafite ubundi bwenegihugu uburenganzira bwabo. Iyo rero umunyarwanda afite kandi n’ubwenegihugu bw’ububirigi, icyo gihe aba afite pasiporo ebyiri, kandi nta viza akenera yo kwinjira mu Rwanda cyangwa se mu Bubirigi, kuko ibyo bihugu byombi ari ibye. Bivuze ko iyo yinjiye muri kimwe muri ibyo bihugu avuye mu kindi, afite uburenganzira busesuye bwo gukoresha pasiporo yacyo, yagaruka agakoresha iyindi.



Ikindi kandi, iyo umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububirigi asabwa kwiyandikisha kuri amabasade y’Ububirigi mu Rwanda, ntabwo biba bivuze ko agomba gukoresha pasiporo ye y’imbirigi iyo aje mu Rwanda.



Ugire umunsi mwiza.



Rwemalika Théoneste

25 mai 2009

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire