Wiriwe Bwana Félix Habimana ?
Uragira uti : « Iryo shuli si rya rubanda rugufi. S'ubwinshi bw'amafaranga butuma umwana aba umunyabwenge. Mu rwanda rwa Kera muri Ecole primaire yo mu rugunga batangaga 2000 frw ya minerval, ecole primaire camp kigali (ishuli rya leta) yari 300 ku mwaka. Nyamara camp Kigali ni yo yatsindishaga abanyeshuli benshi muri examen officiel ».
Bwana Habimana, ibi uvuze ntabwo ari ukuri na mba. Ishuri rya APE Rugunga ni ryo ryatsindishaga abanyeshuri benshi muri examen officiel. Ndetse ngirango abatsindaga iyo examen barengaga kure cyane 90%. Usibye n’ibyo ndetse APE Rugunga niyo yatsindaga ya concours national yakorwaga na buri mwaka w’amashuri mu bigo byose byo mu Rwanda. Ni ukuvuga imyaka ya mbere yo mu bigo byose igakora concours imwe, iyo mu wa kabiri igakora iyayo, bityo bityo kugeza mu wa munani. Ndibuka ndetse ko rimwe umwaka wa 2 Primaire wa APE Rugunga nigagamo wigeze kuba uwa kabiri nyuma ya Camp Kigali, mu gihe iyindi myaka yose ya Rugunga yari yabaye iya mbere, maze biba une crise grave n’ubu nkibuka !
Par ailleurs, iyo uvuga ko Ishuri rya Camp Kigali ari irya « rubanda rugufi » ho uba unsetsa. Ishuri ryigagabo abana ba Perezida Habyarimana, aba Nsekalije n’ab’abasirikare bose bakuru b’aba FAR (ureste aba Colonel BEM Gahimano Fabien wari membre fondateur wa APE Rugunga, avec notamment mon père), ni ryo wita ishuri rya « rubanda rugufi » ? Minerval ya Rugunga kuba yo yari iri hejuru y’iya Camp Kigali byo ntabwo bitangaje. En effet, Rugunga yari école privée tandisque Camp Kigali ari une école publique.
Ugire umunsi mwiza.
Rwemalika Théoneste
29/04/2009
jeudi 30 avril 2009
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire