mercredi 22 avril 2009

Rwemalika , pris la main dans le sac!

Waramutse Bwana Tito Kayijamahe ?

Uragira uti :

1. « Wagirango uba ukina ubute nka bimwe by'abana ».

Bwana Kayijamahe, ko navuze ko vous avez été pris la main dans le sac, nkabitangira n’ibimenyetso ; wowe iyo usubiramo, comme un perroquet, que nanjye nafashwe la main dans le sac, waduha wowe ibimenyetso ushingiraho wemeza ibyo, cyangwa « uba ukina ubute nka bimwe by'abana » ?

2. « Subira mu nyandiko ni uwitwa Nzabagerageza Pierre utari uzi ko Karasira ari Raymond. Njye mbizi kuva kera niyo mpamvu nakoze confirmation kuri Pierre. Kuki ushakira impaka aho zitari ???? »

Uzabeshye ikindi icyo kiranyagisha ! Bwana Kayijamahe, maze kukwereka message yo mu Gushyingo 2006 Paulin Karasira yiyemereyeho ko ari Raymond Nzamurambaho, si wowe wansubije ibi bikurikira : « Mbese ukeka ko abantu twese dusoma message zose zihita ku mbuga zose ????? Uwo mwanya se twawukurahe ?? » ? Aha se ntiwashakaga kumbwira ko iyo message ya Karasira utayisomye kuko nta mwanya wari ufite ? Niba aribyo se ni kuki ugaruka uti « Njye mbizi kuva kera niyo mpamvu nakoze confirmation kuri Pierre » ?

Ugire umunsi mwiza.

Rwemalika Théoneste

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire