Bwana Tito Kayijamahe,
Uragira uti : « Mbese ukeka ko abantu twese dusoma message zose zihita ku mbuga zose ????? Uwo mwanya se twawukurahe ?? »
Malheureusement pour vous, cher ami, ici vous venez d’être pris la main dans le sac ! Bwana Kayijamahe, ngo ntabwo usoma messages zose zihita ku mbuga zose, ku buryo utari kumenya ko Karasira Paulin yivugiye ubwe ko ari Raymond Nzamurambaho ?
Bwana Kayijamahe, ntabwo wibuka ko ku itariki ya 15 Ugushyingo 2006, soit iminsi cumi n’ibiri (12) gusa nyuma y’uko Karasira Paulin yanditse message ye ya mbere kuri rwandanet, uyu yandikiye message uwitwa Bangambiki, wamubwiraga ibi bikurikira « dear Paulin KArasira you must tell me who you are before i believe your claims to counter Ruzibiza », maze nawe akamusubiza muri aya magambo : « ja suis Raymond nzamurambaho, le fils de NZAMURAMBAHO Frederic. Satisfait? » ?
Uribuka se umunyarubuga witwa Kayijamahe Tito wahise asubiza iyo message ya Paulin Karasira muri aya magambo : « Bite Paulin Karasira (Raymond) ? Iminsi myinshi sha !!! Hanyuma se amakuru yo muri Belgique? Niko se ko wahebye se incuti zawe z'i Montréal ? Anyway welcome ku rubuga […] ushobora kunyandikira kuri e-mail privé yanjye kayijamahe2000@ ... » ?
None se muvandimwe, ni kuki noneho urimo wigiza nkana ukavuga ko udafite umwanya wo gusoma inyandiko zose zihise ku rubuga, ku buryo utamenya niba Paulin Karasira yarivugiwe ubwe ko ari Raymond Nzamurambaho ? Ubu se ntiwiriye umurizo kuko bigaragaye ko ari wowe wa mbere wasubije message ya Karasira abyiyemerera, kugeza n’aho umubaza amakuru yo mu Bubirigi, unamuha adresse emali privé yawe ngo mukomeze ikiganiro en privé ?
Bwana Kayijamahe, ngirango nakubwiye inshuro nyinshi qu’il vaut mieux assumer vos propos au lieu de vous embarquer dans des agressions personnelles ou autres considérations indignes de vous. J’espère que cette bourde que vous venez de commettre vous servira de leçon à l’avenir.
Ugire umunsi mwiza.
Rwemalika Théoneste
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire