Bwana Ngarambe Yozefu,
Uragira uti :
1. « Uwo mwana w'umuhungu sinzi aho azagarukira. Nanjye nta gitekerezo cye mbona mu by'ukuri, uretse kwiyamamaza yumvisha abantu ko bose bagomba kuvuga ibyo FPR ishaka. Nk'aho nawe ubwe abizi... »
Aha rwose uransekeje ! Bwana Ngarambe inshuro zose twaganiriye ku bukungu, nkaguha ingingo zifatika ndetse nkanagusobanurira gahunda ye Leta mu by’ubukungu n’icyo igamije, ni ibyo wita « kutagira igitekerezo » ? Keretse niba ushaka ko buri gihe nzajya ngira byanze bikunze igitekerezo gitandukanye n’icya Guverinoma ! Dans ce cas, pensez-vous sincèrement que je soutiendrais ce Gouvernement ? Il faut réfléchir un tout petit peu, cher ami !
Bwana Ngarambe, wowe uba mu Bufaransa, iyo umudepite wa UMP iri ku butegetsi asobanuye gahunda ye Leta, akavuga icyo igamije n’impamvu ayishyigikiye, wari wabona hari umudepite wa PS umusimbukira ngo nta gitekerezo cye avuze kuko avuze icya Guverinoma ? Et d’ailleurs uwo mubisha Rwemalika Théoneste « utagira igitekerezo » cye reka tumwihorere. Bwana Ngarambe, ko nakubajije ibibazo byinshi ku byerekeye ibitekerezo byawe bwite byasimbura gahunda ya Guverinoma mu by’ubukungu, ko utigeze unsubiza ? Ibi se ntibyaba bigaragaza ko ari wowe ahubwo utagira ibitekerezo byubaka, ahubwo ukizihizwa no gusenya iby’abandi ?
2. « Gucabiranya kwe, abeshyera umuntu ibyo atavuze cyangwa se abigoreka, kuri izo ngeso zose asigaye yarongeyeho n'izagasuzuguro kajojoba ».
Cyo re ! Bwana Ngarambe, ushobora kunyereka ikintu na kimwe nakubesheye ko wavuze kandi utakivuze ? Naho ibyo kuvuga agasuzuguro, aha unyibukije bamwe mu bayobozi ba kera bari bazi ko bazi byose, ariko hagira ubabwira ko bibeshya, hagira ubabwira ibitandukanye n’ibyo batekereza, bati « uransuzuguye sha » !
3. « Ntekereza ko kumukosora rimwe na rimwe umwereka ikinyoma cye bifite akamaro. Nka hariya yari abeshye ngo ntawavuga ko habaye génocide y'Abahutu, ngo kuko TPIR itigeze ibyerekana. Abajuji ba TPIR se bari kubikora Procureur atabibashyiriye? »
Aha urimo urarushywa n’ubusa, kuko iyo « génocide y’abahutu », mwagize fond de commerce politique, n’uwo Kayijamahe Tito ubwira ntabwo ayemera ! Icyo yisabira gusa ni umunsi wo kwibuka abahutu bishwe n’ingabo za FPR mu ntambara.
4. « Nanjye ntekereza kuzakurikiza vuba iriya nzira ya Reyntjens, nkamunena, kuko yonona climat ya débat ku buryo bwose ».
Yooo, nibyo se ? Mu yandi magambo, « Kubera ko bigaragara ko Rwemalika ashyira hasi propagande yanjye ishingiye ku kinyoma, kandi akambaza ibitekerezo byanye alternatives kandi ntabyo ngira, reka muhunge inzira zikiri nyabagendwa ». Ah, si seulement vous aviez aussi le pouvoir de m’empêcher de réagir et de démonter toute votre propagande !
« A la prochaine », cher ami.
Rwemalika Théoneste
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire