jeudi 26 mars 2009

Face à votre solidarité avec les syndicats de délateurs

Waramutse Bwana Philibert Muzimana ?

Uragira uti : « Ikibazo cya Rwemalika sinari nakibonye, ntabwo nari kwanga kugisubiza. Igisubizo si ikindi, ni ukumusaba kuzajya muri Gacaca
y'iwacu i Mugombwa agakurikira imanza zihabera. Nadasanga abahutu
bazitabira bazanywe no kuvuga ko ntacyo bazi babonye, azagaruke
anyomoze
».

Bwana Muzima, kuva ryari abahutu b’i Mugombwa ari bo « la presque totalité des Hutu » mu Rwanda ? Mbese ubundi, niba hari abanyamugombwa bafite amakuru ku bwicanyi bwabaye iwanyu ariko ntibayatange, ni kuki ubyegeka ku « bwoko » bwose bw’abahutu bo mu Rwanda ? Mu yandi magambo, ni kuki wumva ko kuba umuhutu biguha avantage y’uko hari icyo waba uzi kurusha abandi ? Ntabwo uyobewe ko hari abahutu bahigwaga ku buryo nabo bari bihishe nk’abatutsi ? Ntabwo uyobewe ko hari abahutu batahigwaga ariko bari bihishe kuko bibwiraga ko bahigwa ? Ntabwo uyobewe ko n’abahutu bamwe batahigwaga bahisemo kwigumira mu rugo, ku buryo nta kintu bashoboraga kubona ?

Bwana Muzima, iyo wamagana abanyamugombwa bazi ukuri ariko ntibakuvuge muri za Gacaca, aho nari kugushyigikira rwose ! Ariko kwihandagaza ukavuga ko « la presque totalité des Hutu » mu Rwanda igomba kuba hari icyo izi ariko igahitamo gukora « solidarité ethnique », ibyo ni extrémisme nk’izindi !

Ugire umunsi mwiza.


Rwemalika Théoneste

11 février 2009

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire