Waramutse Bwana Janvier Habyalimana?
Uragira uti : « Ikibazo ni uko ubwoko bumwe aribwo bwihariye imyanyo yo hejuru , cyane cyane mu gisirikari ».
Bwana Habyalimana, ngirango byaba byiza rimwe na rimwe tugiye tureka kwigiza nkana ! Kuba Abofisiye bakuru ba gisirikare abenshi ari « abatutsi », nibyo rwose ; no kuba ahubwo abenshi muri bo ari abatutsi baturutse mu Bugande, nabyo ni byo. Ariko laisser entendre que iyo situation ari une discrimination envers les Hutus, byo mbona ari ukwigiza nkana !
Bwana Habyalimana, ngirango ntuyobewe ko Rwanda Defence Forces (RDF) ikomoka kuri Armée Patriotique Rwandaise (APR), ingabo z’umutwe wahoze ari inyeshyamba FPR-Inkotanyi. Ngirango kandi ntabwo uyobewe ko APR yari igizwe ahanini n’impunzi z’abatutsi bahungiye mu Bugande mu mwaka wa 1959 no mu myaka ya za 1960. Ndetse bamwe muri izo mpunzi bakaba bari no muri NRA, Ingabo z’Ubugande.
FPR-Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi, birumvikana ko bamwe mu basirikare bakuru ba APR, bigiye ibya gisirikare kandi banabifitemo uburambe, aribo bakomeje mu ngabo z’u Rwanda zaje kuba RDF. Tutibagiwe ariko ko na APR yafunguye amarembo ku bofisiye b’aba FAR batigeze bakora Jenoside, n’ubwo abemeye gutahuka atari benshi cyane ; bamwe kubera ibyo bakoze, abandi kubera izi mpamvu zabo.
Bivuze ko kuba muri commandement ya RDF higanjemo abatutsi baturutse mu Bugande, nta gitangaza kirimo. Keretse niba warifuzaga ko APR ijya gushaka umuhinzi wo mu Ruhengeri ngo imugire Major, igafata umwarimu wo ku Kibuye ngo imugire Colonel, maze ikanafata umucuruzi w’i Kigali ngo imugire Général, kugirango ikunde yuzuze votre sacro-saint quota de 85% de Hutus !
Ugire umunsi mwiza.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire