jeudi 26 mars 2009

"Solidarité ethnique hutu" pour les coupables et pas pour les innocents ?

Bwana Philibert Muzima,

Uragira uti :

1. « Sinigeze nshinja Fidele, namubazaga gusa. Yansubije ko yari mu Rwanda ariko ntawe yabonye yica, mubwira ko igisubizo cye kidatandukanye n'icy'abahutu benshi, we yumva ngo mvuze abahutu bose! »

Bwana Muzima, Ni byiza rwose ubwo utangiye guhindura imvugo yawe ukurikije uko yakiriwe n’abanyarubuga ! Muri message yawe nasubije kare, wemezaga ko « la presque totalité des hutu prétend n’avoir rien vu ni rien entendu » ; ubonye ko iyo discours globalisant yawe igayitse, dore noneho ko uyihinduyemo « abahutu benshi » ! Ubwo wenda muri message yawe ikurikira uratubwira « abahutu bamwe » !

2. « Jye ndacyahamya ko hari abafungiye ubwicanyi batagizemo uruhare
bazakomeza kuwunera(encore du cynisme comme le dira Fidele) tant que abazi abishe uwo ufunze ashinjwa batamuvuga bagatahira gusa kuvuga ko arengana. Leur silence participle au maintien en prison d'un
innocent
».

Bwana Muzima, logique yawe ntabwo ndimo nyumva na mba ! Mbere watubwiraga ko « la presque totalité des hutu » ihishira abicanyi, ndetse no mu yindi message yawe ukavuga ko bikorwa kubera « solidarité ethnique ». None se Muzima, ushobora kudusobanurira ukuntu iyo « solidarité ethnique » ikora gusa ku bahutu b’abicanyi badafunze ariko ntikore ku bahutu bafunzwe uvuga ko barengana ? Mu yandi magambo, bishoboka bite ko « solidarité ethnique » ikora kugeza n’aho « la presque totalité des hutu » ihishira umuhutu w’umwicanyi ariko ntikore ku buryo « la presque totalité des hutu » itarenganura umuhutu w’umwere ???

Ugire umunsi mwiza.


Rwemalika Théoneste
10 février 2009

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire