Waramutse Bwana Jean Jacques Kanyarwanda ?
Uragira uti : « Nkurikije iyo nyandiko yawe iri hasi, nibajije niba nawe wifuza ko bica Kabonero, maze ntazongere kwandika ukundi. Ariko niba uri kuburira Kabonero ibizamubaho, mwakure waba ugize neza ».
Bwana Kanyarwanda, mbere yo gukora propagande yawe y’iterabwoba, ngirango byaba byiza ugiye ufata akanya ko gusoma inyandiko ushingiraho mbere yo gukora iyo propagande. Kuko icyo nifuza muri iriya nyandiko yanjye nacyanditse ku buryo byumvikana kandi busobanutse : ni ugusaba umuyobozi wese waharabitswe n’Umuseso kuwurega mu nkiko maze agasaba indishyi z’akababaro, byaba ngombwa na Haut Conseil de la Presse changwa se Minisiteri y’Itangazamukuru ikawufatira ibihano. Rien de plus, rien de moins.
Nabivuze muri aya magambo : « Ku bwanjye ariko, ntabwo rwose nshyigikiye politiki iriho y’abayobozi benshi bibasirwa n’Umuseso, politiki yo kwima amatwi ibyo Umuseso wandika no kutabiha agaciro. Jye nshyigikiye rwose ko buri muyobozi uzajya uharabikwa n’Umuseso kubera inzagano zigeretseho n’amafaranga ahabwa Kabonero Charles kugirango atangaze iyo nkuru, yazajya awurega mu Nkiko akaka n’indishyi z’akababaro. Byarimba na Haut Conseil de la Presse na Minisiteri y’Itangazamakuru zikabyinjiramo ».
Mu yandi magambo, il faut vraiment être un analphabète ou un propagandiste désespéré pour comprendre de cet extrait que je demande que Charles Kabonero soit assassiné ! Ce chantage ne marche pas avec moi, cher ami !
Ugire umunsi mwiza.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire