mardi 31 mars 2009

RWANDA : GENOCIDE 15 APRES - ANALYSE

Waramutse Bwana Tito Kayijamahe ?

Uragira uti :


1. « Sinzi impamvu abantu bakunda kugereranya ibyabaye ku bayahudi bishwe n'abadage kimwe na génocide yakorewe abatutsi. Ntabwo bisa kuko contexte byabayemo atari zimwe.


1. Mu Rwanda hari impande ebyiri zarwanaga FPR (byavugagwa ko ari majoritairement tutsi )na MRND (byavugwaga ko ari majoritairement hutu)mu budage ho nta ngabo zitirirwaga abayahudi zari zihari ngo zibe zarahitanye abadage ngo noneho habeho kwibukwa impande zombi ».


Nibyo koko Jenoside y’Abayahudi ntabwo yagereranywa na Jenoside y’Abatutsi ku ngingo zose. Ariko kandi, hari ingingo zimwe na zimwe izo Jenoside zagereranywaho, harimo izitureba muri iyi débat turimo : izo Jenoside zombi zateguwe kandi zishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi, bwifashishije Ingabo zabwo ; izi Ngabo zikaba zaraje guhashywa n’izindi Ngabo ziyemeje kubohora Igihugu/Umugabane kandi zigahagarika iyo Jenoside.

Kuba rero uvuga ko FPR « byavugagwa ko ari majoritairement tutsi », ibyo ntabwo bisobanura na mba ko FPR yagombaga kwitirirwa Abatutsi nk’uko « mu budage nta ngabo zitirirwaga abayahudi zari zihari». Kuri iyo ngingo rero, la comparaison ikaba ari presque parfaite.


2. « Ibi mbivugiye kuko abatutsi mu Rwanda bicwaga babita ibyitso bya FPR ndetse n'abatayizi bose bakicwa bazira ko ubwoko bwabo bavuga ko ari bumwe nubwa FPR ».


Kuba abatutsi bari mu Rwanda baricwaga babita ibyitso bya FPR ntabwo ari la cause véritable de leur génocide ahubwo ni un vulgaire prétexte, nk’uko bigenga akenshi muri za Jenoside. Aha bikaba bigaragazwa na le fait que même le plus débile des Interahamwe atari kuba yemera ko n’uruhinja rwaba icyitso cya FPR.

Pour en revenir aux prétextes, ngirango aha ntabwo uyobewe ko n’abayahudi bishwe bazira ko ngo bagira ubugugu bw’amafaranga, mu gihe abazungu b’ « umwimerere » inzara ibica. Tutibagiwe ko hari n’ababazizaga ko ngo bishe Yezu Kirisitu. Ubwo urumva ko comparaison igikomeza.


3. « Kuba genocide yakorewe abatutsi igomba kwibukwa ukwayo, ibyo nta kibazo mbibonamo, ariko ikibazo kiri ko n'abo bahutu babaye victimes ba FPR nabo bashobora kwibukwa mu rwego rw'igihugu na leta ikabigiramo uruhare niba koko igamije kunga abanyarwanda. Nibiba ngombwa bazabishakire indi taliki idahuye no kwibuka genocide y'abatutsi. »


Bwana Kayijamahe, uretse na Jenoside y’Abayahudi, ngirango nta kindi gihugu ku Isi abantu baguye mu ntambara yo kubohora igihugu bagira umunsi wihariye bibukirwaho, nk’uko abantu bishwe n’ubutegetsi bwari bwaraboshye igihugu bawugira.

Ngirango ntabwo uyobewe ko muri Afghanistan na Irak, abaguye mu ntambara yo kubohoza ibyo bihugu byombi batagira umunsi wabo bibukirwaho, nk’uko abishwe n’aba Taliban cyangwa se na Saddam Hussein bawugira. Ngirango ntabwo uyobewe ko muri Afurika y’Epfo, abaguye mu ntambara yo kurwanya Gashakabuhake batagira umunsi wabo bibukirwaho, nk’uko abazize Apartheid bawugira. Ngirango ntabwo uyobewe ko muri Algeria, aba Harki baguye mu ntambara yo kurwanya umukoroni w’umufaransa batagira umunsi wabo bibukirwaho, nk’uko abazize ubukoroni bawugira. Ngirango ntabwo uyobewe ko muri Ethiopia, abaguye mu ntambara yo kurwanya le Derg batagira umunsi wabo bibukirwaho, nk’uko abantu bishwe na le « Négus Rouge » Mengistu Hailé Mariam, bawugira.

Nkaba rero ntumva impamvu ushaka ko u Rwanda rwo rwaba une exception en la matière.


4. « Ese wowe wemera ko ari ngombwa ko n'abo bahutu babaye victimes y'ubwicanyi bwa FPR bibukwa cyangwa nta burenganzira namba bakwiriye kugira ngo batazagabanya l'importance ya genocide tutsi ??? »


Ngirango iki kibazo cyawe maze kugisubiza. Cyakora, icyo nashyigikira ni uko un jour, ku Munsi wo Kwibohora, Perezida wa Repubulika yagaruka kuri icyo Kibazo ku buryo burambuye, akavuga ibyemezo byafashwe mu guhana abasirikare bamwe bashinjwe ibyo byaha cyangwa n’ibindi byashobora gufatwa, maze akanavuga ko imiryango y’abanyarwanda baguye muri ubwo bwicanyi nayo yakomeza kubana n’abandi banyarwanda, hagamijwe ubumwe n’ubwiyunge.

Ngirango icyo gihe yaba akemuye icyo kibazo burundu kandi yaba asubije ku buryo buboneye impungenge ufite.

Ugire umunsi mwiza.

Rwemalika Théoneste

30 mars 2009

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire